World Cup 2022:Umunyarwandakazi Salima Mukansanga ku munsi w’ejo azaba ari umusifuzi wa Kane ku mukino uzahuza Ubufaransa na Australia

Nyuma yo kuba Umunyarwandakazi wa Mbere usifuye mu gikombe cya Afurika kuri ubu noneho Salima Mukansanga yagiriwe icyizere aho ku munsi w’ejo azaba ari umusifuzi wa Kane ku mukino uzahuza ikipe y’igihugu y’Ubufaransa na Australia.

Ku munsi w’ejo azaba ari ibicika aho Umunyarwandakazi Salima Mukansanga azaba afite inshingano zirimo cyane cyane ibijyanye no gusimbuza abakinnyi ku mpande zombi haba ku ikipe y’Ubufaransa na Australia.

Salima yabaye umusifuzi wa Mbere w’umwirabura mu bari n’abategarugori uciye agahigo ku gusifura imikino y’igikombe cy’Isi ndetse ubwe mu minsi itambutse yasobanuye ko ubwo yabonaga ko azaba ari muri Qatar ngo yagize ngo arimo kurota.

Imikino y’igikombe cy’Isi yaraye itangijwe n’umukino ikipe ya Qatar yabayemo insina ngufi igatsindwa n’ikipe ya Ecuador ibitego 2-0 aho byombi byatsinzwe n’umukinnyi Enner Valencia.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO