World Cup:Abafana b’ikipe y’igihugu ya Iran barimo gukwena cyane Harry Maguire aho biteguye ko ashobora kubabera icyambu ku mukino bahanganyemo n’Ubwongereza

Abafana b’ikipe ya Iran batangaje ko bashobora no kudasubira iwabo kubera Harry Maguire ndetse ibi babitangaje mu rwego rwo ku mukwena kuko araba ari mu bwugarizi bw’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza kandi yari amaze igihe atitwara neza mu kibuga.

Ikipe y’igihugu ya Iran kuri ubu igiye gukina umukino n’ikipe y’igihugu y’ubwongereza aho aya makipe araza kuba ahanganiye mu kibuga ku isaha ya saa cyenda zo kuri uyu munsi.

Gusa benshi mu bakunzi b’ikipe y’igihugu ya Iran bagaragaje ibyishimo bidasanzwe nyuma yo kubona myugariro Harry Maguire ari mu bakinnyi bagomba kubanza mu kibuga ku ikipe y’igihugu y’Ubwongereza Three Lions.

Abafana b’ikipe y’igihugu ya Iran bafotowe bafite amafoto ariho amagambo yo gukwena Harry Maguire bishimira ko ari mu bakinnyi Ubwongereza bwahisemo kubanza mu kibuga.

Harry Maguire w’imyaka 29 y’amavuko kuri ubu yashyizwe mu bakinnyi 11 bagomba kubanza mu kibuga ku mukino bahanganyemo na Iran ndetse uyu mukinnyi mu mwaka wa 2020 uyu mukinnyi yashyizwe ku rutonde rw’abakinnyi bitwaye neza muri Euro nubwo bwose kuri ubu atamerewe neza mu ikipe ya Manchester United.


Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO