World Cup:Ikipe y’igihugu y’Ubufaransa isebeje bikomeye Australia ndetse Olivier Giroud aciye agahigo gakomeye

Ikipe y’igihugu y’Ubufaransa irangajwe imbere n’umutoza Didier Deschamps kuri ubu inyagiye ikipe y’igihugu ya Australia aho kuri ubu Olivier Giroud aciye agahigo gakomeye.

Mu mukino watangiye ku isaha ya saa tatu z’ijoro ikipe y’igihugu y’Ubufaransa yatangiye itungurwa itsindwa igitego mu minota 15 ya mbere gusa byabaye nko gukoza agati mu ntozi.

Ikipe y’igihugu y’Ubufaransa bakunda kwita Les Bleus nyuma y’igihe gito yahise yishyura iki gitego ndetse nyuma gato rutahizamu Olivier Giroud yahise atsinda igitego cya Kabiri cyatumye ikipe y’Ubufaransa iyobora umukino bityo igice cya mbere kirangira gutyo.

Mu gice cya Kabiri ikipe y’igihugu y’Ubufaransa yagarukanye imbaraga maze bituma iyi kipe ibona igitego cya Gatatu cyatsinzwe na Kylian Mbappe nyuma gato y’uko iyi kipe yongera gutsindwa igitego cya Kane na Olivier Giroud ndetse kikaba n’igitego cya Kabiri cya Kabiri cy’uyu mugabo.

Gusa umukinnyi Oliver Giroud aciye agahigo gakomeye kuko bitumye anganya ibitego na Thierry Henry aho aba bombi bamaze gutsinda ibitego 51 batsindira ikipe y’igihugu y’Ubufaransa ndetse ibi byatumye aba bombi yaba Thierry na Olivier Giroud aribo bakinnyi bamaze gutsinda ibitego byinshi mu ikipe ya Les Bleus.




Olivier Giroud kuri ubu aranganya ibitego na Thierry Henry muri Les Bleus aho bombi bafite ibitego 51

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO