World Cup: Ikipe y’igihugu ya Qatar yabaye Sendataze ihinduka insina ngufi ku mukino ufungura igikombe cy’Isi

Mu mukino ufungura igikombe cy’Isi ikipe y’igihugu ya Ecuador yihereranye ikipe y’igihugu ya Qatar yari imbere y’abafana bayo iyitsinda ibitego 2-0.

Uyu mukino watangiye ku isaha ya 18:00 z’umugoroba utangira ikipe ya Ecuador ifungura amazamu gusa bivugwa ko habayemo kurarira.

Bidatinze ikipe y’umuzamu wa Qatar yaje gukora ikosa ryavuyemo Penaliti bituma ikipe ya Ecuador ifungura amazamu ahagana ku munota wa 16 w’umukino ndetse iyi kipe yongeye gutsindwa igitego cya Kabiri ku munota wa 31 w’umukino.

Umukinnyi Enner Valencia wa Ecuador yaciye agahigo ko gutsinda igitego cya Penaliti gifungura irushanwa ry’igikombe cy’Isi ndetse ni ubwa mbere bibaye mu mateka y’iri rushanwa aho hatsindwa igitego gifungura iri rushanwa kuri Penaliti.

Umutoza wa Qatar Felix Sanchez avuga ko ikipe ye yarushijwe n’ubwo bwose ngo hari amahirwe make batabyaje umusaruro mu ntangiriro z’umukino.

Kuri ubu biteganyijwe ko Qatar undi mukino izahura na Senegal naho Ecuador ihure n’Ubuholandi ndetse iyi mikino izaba kuwa Gatanu w’iki cyumweru icyakora kuri uyu mugoroba ikipe ya Senegal igomba kwikiranura n’Ubuholandi ku isaha ya saa Kumi n’ebyiri.


Enner Valencia wa Ecuador yishimiraga igitego yari amaze gutsinda Qatar

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO