World Cup:Senegal birangiye akagozi gacitse mu minota ya nyuma y’umukino abakunzi bayo baririra mu myotsi

Ikipe y’igihugu ya Senegal idafite Sadio Mane yabanje kwihagararaho ariko birangira igowe n’iminota ya nyuma y’umukino aho birangiye itsinzwe n’Ubuholandi ibitego 2 -0.

Ikipe y’igihugu ya Senegal ihuye n’uruva gusenya dore ko yakinnye neza igice cya mbere cy’umukino ikabasha kwihagararaho nubwo bwose iyi kipe yashegeshwe no kubura Kapiteni wayo Sadio Mane.

Abakinnyi b’umutoza Aliu Cisse bagerageje gukina barwanira ishema ry’igihugu cyabo gusa ikipe y’igihugu y’Ubuholandi y’umutoza Louis Van Gaal nayo ntabwo yari yoroshye.

Ku munota wa 84 w’umukino ikipe y’igihugu y’Ubuholandi yafunguye amazamu maze abakunzi b’iyi kipe bakunda kwita Les Oranges bikoza mu bicu.

Ni mu gihe Kandi bavuga ngo nyiri ibyago imbwa ziramwonera kuko Senegal itahiriwe n’umukino kuko yatsinzwe igitego cya Kabiri ku munota ubanziriza uwa nyuma mu nyongera maze birangira Senegal itsinzwe ibitego 2 -0.


Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO