World Cup:Ubuholandi na Senegal bazamutse bemye Qatar itaha amara masa mu gihe Ecuador yaruhiye ubusa

Mu ijoro ryakeye byari ibyishimo bikomeye cyane ku bafana b’ikipe y’igihugu ya Senegal nyuma yo kubona itike yerekeza muri 1/8 cyirangiza ndetse kugeza ubu amakipe arimo Ecuador na Qatar basezerewe batarenze umutaru nyuma yo kunanirwa gutsinda uko bikwiriye.
Ku mugoroba w’ejo kuwa kabiri taliki 29 Ugushyingo 2022,ikipe y’igihugu ya Senegal yabashije kwihererana Ecuador maze iyitsinda ibitego 2-1 ndetse ni mu gihe ikipe y’igihugu y’ubuholandi yababashije gutsinda ikipe y’igihugu ya Qatar maze birangira ikipe y’ubuholandi na Senegal babonye itike ya 1/8 naho Qatar na Ecuador barasezererwa.
Ikipe y’igihugu y’Ubuholandi yazamutse ku mwanya wa mbere n’amanota 7 aho yakurikiwe na Senegal ku mwanya wa kabiri n’amanota 6 mu gihe Ecuador yasezerewe ifite amanota 4 naho Qatar isezererwa nta nota na rimwe ibonye.