World Cup:Uyu munsi hategerejwe imikino ibiri ya 1/8 iratuma amakipe amwe afata utwangushye agataha andi agakomeza gukambika muri Qatar

Imikino y’igikombe cy’Isi igeze ahashimishije aho kuri uyu mugoroba hategerejwe indi mikino igera kuri ibiri ndetse irasiga amakipe abiri yisanze muri 1/4 cyirangiza andi afate utwangushye yitahire iwabo.
Uyu munsi ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba ikipe y’igihugu y’Ubuyapani igomba kwesurana na Croatia n’aho ikipe y’igihugu ya Brazil ikesurana n’ikipe y’igihugu ya Koreya y’Epfo.
Ikipe y’igihugu y’Ubuyapani igiye gukina iyi mikino ya 1/8 yaragaragaje ubushongore n’ubukaka nyuma yo kwivugana amakipe abiri y’ibigugu arimo Espagne ndetse n’Ubudage kuko aba bombi yabakuyeho amanota 3 kuri buri umwe.
Ni mu gihe kandi ku rundi ruhande ikipe y’igihugu ya Brazil iraza gukina na Koreya y’Epfo ifite akanyamuneza gakomeye nyuma yo kugarura mu kibuga umukinnyi rurangiranwa Neymar wari wagize ikibazo cy’imvune gusa ku munsi w’ejo umutoza w’ikipe y’igihugu Tite yatangaje ko uyu mugabo ameze neza ndetse ngo ashobora kubanza mu kibuga.
Koreya y’epfo nayo igiye gukina na Brazil ifite akanyamuneza nyuma yo kwisasira ikipe y’igihugu ya Portugal ubwo bamwe bakekaga ko itari kubigeraho.