Mu burakari bwinshi Granit Xhaka yibasiye abakinnyi bagenzi be

Arsenal yababaje abakunzi bayo cyane nyuma yo gutsindwa ibitego 2-0 na Newcastle birimo icyitsinzwe na Ben White n’icyo mu minota ya nyuma cya Bruno Guimaraes.

Umutoza wa Gunners, Mikel Arteta, na we yanenze abakinnyi be nyuma yo gutsindwa uyu mukino wari ingenzi cyane,bakihera Tottenham amahirwe yo kwerekeza muri Champions League kandi aribo bamaze igihe kinini bafite uyu mwanya wa 4.
Nubwo Arsenal yaba yatsinze Everton ku cyumweru kuri Emirates, kunganya kuri Carrow Road bizaba bihagije kugira ngo Spurs ya Antonio Conte yegukane burundu umwanya wa kane hamwe n’ishema ryo gukina mu marushanwa akomeye yo ku mugabane w’i burayi.

Ndetse umukinnyi ukomoka mu gihugu cy’Ubusuwisi ariwe Granit Xhaka yatangaje ko abakinnyi bose ba Arsenal batereranye umutoza wabo nyuma yo judakurikiza ibyo yabasabye gukora mu kibuga.

Arteta warakaye cyane yagize ati: “Nzahora mvugira abakinnyi ariko icyo nicyo kintu kigoye gukora ubu

“Newcastle yari nziza inshuro 100 muri buri mwanya kuva ku itangiriro kugeza umukino urangiye, kandi biragoye kubyakira.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO