Telefone nshya ya Sony yavugishije benshi kubera amashusho ifata akeye kurusha aya camera zisanzwe

Inganda nyinshi zikora telefone usanga muri iyi minsi zibanda cyane ku gusohora telefone zishobora gufata amashusho n’amafoto agaragara neza kuko mu byo abantu benshi bagenderaho bagura telefone usanga amafoto n’amashusho ifata babyitaho cyane.

Uruganda rwa Sony rwo rusa nk’urwafashe indi ntera ubwo ku mugoroba wo ku wa kabiri tariki 26 Ukwakira rwasohoraga hanze telefone y’akataraboneka yitwa Sony Xperia Pro-I.

Uruganda rwa Sony rusanzwe rukora n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga bitandukanye nka camera zifata amashusho, mudasobwa, ibyuma by’umuziki, televiziyo n’ibindi byinshi bitandukanye.

Gusa iyi telefone rwashyize hanze ifite ubushobozi burenze kure cyane izindi telefone na camera nyinshi dukoresha dufata amashusho n’amafoto.

Iyi telefone ikoranye sensor (akuma gafata amashusho mu buryo bw’urumuri) ingana na 2.4 µm (micorometero) iyemerera kuba yafata ifoto ya 12MP iyi ikaba iruta inshuro 20% ugereranyije na iPhone 13 Pro Max yasohotse tariki 24 Nzeri 2021.

Iyi telefone ikoranye camera enye zitandukanye ndetse zifata amashusho atandukanye ku buryo utabasha kuyafata ukoresheje camera isanzwe, byagusaba gukoresha ibirahure byabugenewe (lens) bongera kuri camera mu gihe iyi telefone yo ibasha kubikora byose igafata amashusho y’ibintu biri kure no hafi icyarimwe idasabye ko uyishyiraho ibirahure bongera kuri camera.

Camera ya mbere y’iyi telefone ni 16mm F2.2 12MP ikaba ifata amashusho n’amafoto nk’ayo umuntu ufite camera ifite lens ya 16mm yakoresha.

Camera ya kabiri ni 24mm F2.0/F4.0 12MP ikaba ifata amashusho n’amafoto nk’ayo umuntu ufite camera ifite lens ya 24mm yakoresha gusa hakiyongeraho ko yaguha amashusho akeye cyane agaragaza icyo ushaka gufotora ibindi ntibigaragare cyane (depth of field mu ndimi tekinike za ba gafotozi n’abatunganya amashusho).

Camera ya gatatu igufasha gufata amafoto n’amashusho muri 3D (Three Dimension)

Camera ya kane ni 50mm F2.4 12MP ikaba ifata amashusho n’amafoto nk’ayo umuntu ufite camera ifite lens ya 50mm yakoresha.

Gutunga iyi telefone bingana nko gutunga camera zifite lens eshatu zitandukanye.

Iyi telefone ikoranye ikoranabuhanga riyemerera gufata amashusho ya 4K (amashusho angana na (3840*2160 pixels ) kuri 24/25/30/60 na 120 fps, ibi bisobanuye ko ifite ubushobozi bwo gufata amashusho y’ikintu runaka ikakigabanyiriza umuvuduko inshuro 5 (slow motion).

Aya mashusho iyi telefone ifata yaba asukuye kurusha ayafatwa na Canon 700D, Canon 800D, Nikon D3200 n’izindi camera zitandukanye zidafite ubushobozi bwo gufata amashusho ya 4K.

Iyi telefone ifite ububiko bwa RAM ingana na 12 GB (Gigabytes) ikagira n’ububiko bwa ROM ingana na 512 GB(Gigabytes) ubu bubiko bungana nk’ubwa zimwe muri mudasobwa dukoresha ndetse ifite umwanya wo gushyiramo ikarita ifite ubushobozi bwo kubika ibintu bingana na 1TB.

Ikoranabuhanga iyi telefone ikoranye riyemerera kwihanganira imyanda no kuba itakwinjirwamo n’amazi igihe kingana n’iminota 30, ndetse ibi byose nibyo bituma yabasha kwigonderwa n’abantu bake.

Kuva igihe twateguraga iyi nkuru, Iyi telefone ku isoko yari ifite agaciro k’amadolari ya Amerika $ 1,799 (1,829,040.24 RWF) ndetse amakuru dukesha urubuga rwa GS MARENA avugako iyi telefone izaba yageze hanze mu masoko acuruza telefone mu ntangiriro z’Ukuboza 2021.


Harabura iminsi ibarirwa ku ntoki iyi telefone ikagera ku isoko.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO