YEMEN:Umwana w’imyaka 8 yakoze ubukwe n’umugabo w’imyaka 40 maze yitaba Imana ny’uma y’ijoro ry’ubukwe

Inkuru ibabaje kandi iteye agahinda iravuga ko umwana w’umukobwa w’imyaka 8 y’amavuko witwa Riwan yashyingiranwe n’umugabo w’imyaka 40 y’amavuko maze nyuma y’ijoro ry’ubukwe bimenyekana ko uyu mwana yahise yitaba Imana aho bikekwa ko ashobora kuba yishwe n’umugabo we kubera kumukoresha imibonano mpuzabitsina.

Kugeza ubu mu gihugu cya Yemen havugwa ibibazo bitandukanye aho abana bato bakunda kwishyingira bakiri bato ndetse ibi bigakorwa batarageza ku myaka y’ubukure.

Uyu mwana bivugwa ko yitabye Imana azize kuvira imbere nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina n’umugabo we w’imyaka 40 y’amavuko ndetse ikibabaje nyuma y’uru rupfu ni uko nta kintu na kimwe Leta y’iki gihugu yigeze ikora ku rupfu rwe.

Uyu mwana w’umukobwa Riwan bivugwa ko yahatiwe kubana n’uyu mugabo w’imyaka 40 y’amavuko ndetse muri iki gihugu ababyeyi benshi bakunda guhatira abana babo gushaka abagabo kubera ubukene ndetse imiryangio yabo ikabashyingira mu miryango ikize cyane.

Kugeza ubu mu gihugu cya Yemen bivugwa ko abantu bagera kuri Miliyoni 10.5 bose bahura n’ikibazo cyo kubura ibiryo ndetse ndetse abagera kuri Miliyoni 13 ntabwo babasha kubona amazi meza.

Gusa ikindi kibazo gikomeye n’uko guhohoterwa bikomeje kuba muri Yemen bikomeje gufata indi ntera aho umukobwa umwe mu icyenda ashaka atagejeje imyaka y’ubukure ndetse ku bahungu bo umwe muri 53 nawe ashaka atagejeje ku myaka 18.

Uku gushaka abana batagejeje imyaka y’ubukure bigira ingaruka ku buzima bw’umwana haba mu marangamutima ye ndetse no mu mitekerereze ye ku buzima bw’ahazaza.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO