Yagize ibyishimo bibi!kuko yasakurije abaturanyi be kubera urusaku rwe ubwo yakoraga imibonano mpuzabitsina bituma acibwa amande

Umugore ukomoka mu gihugu cy’Ubwongereza witwa Kristin Morgan w’imyaka 41 y’amavuko yahuye n’uruva gusenya nyuma yo kuregwa n’abaturanyi be ko ababuza gusinzira kubera urusaku agira iyo arimo gutera akabariro bituma acibwa amande angana n’ibihumbi 300 Frw mu mafaranga y’u Rwanda.

Abaturanyi bafashe umwanzuro wo kurega uyu mugore bijyanye nuko ngo abasakuriza ndetse ngo ijwi rye riba ryumvikana nk’abakina Filimi z’urukozasoni kuburyo ngo bibuza abaturanyi amahwemo n’agahenge bityo ntibabashe gutora agatotsi.

Uyu mugore yahise acibwa amande angana n’ibihumbi 300Frw mu mafaranga y’u Rwanda ndetse agirwa n’inama yo kubaka agakomeza inkuta zigize inzu ye kugirango mu gihe arimo kwinezeza n’umugabo ngo ijwi rye rizajye ritabasha gusohoka.

Ikinyamakuru the Sun dukesha iyi nkuru cyatangaje ko abaturage babanje kujya bihangana bakagirango ni Filimi z’urukozasoni ziba zivugira mu rugo rw’uyu mugore gusa kuva bamenya ko ari nyiri ubwite ubikora bahise barya karungu bajya kumurega bityo nawe acibwa amande karahava.

Umwana w’uyu mugore w’imyaka 23 y’amavuko witwa Aled yatangaje ko iwabo mu ijoro aba ari ibicika kubera mama we ndetse yaboneyeho no kwibutsa abantu ko umuryango we utigeze wifuza gutesha umutwe abandi bantu.

Abaturanyi bakomeje kuvuga ko urusaku rw’uyu mugore ngo rwafashe intera cyane mu gihe cya Covid ndetse ngo byakomeje kubangamira abantu benshi ngo nubwo bakunze kuruca bakarumira.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO