Yago yahishuye uko yiyumva aca n’amarenga ko ashobora kugaruka mu kazi vuba

Nyarwaya Innocent uzwi ku izina rya Yago yongeye gutangariza Abanyarwanda bamukurikira ko vuba agiye gusubira mu kazi nyuma y’uburwayi yagize.

Nyuma yo gutangaza ko akurikiranywe n’abaganga Yago yakomeje kugarukwaho cyane mu bitangazamakuru binyuranye mu gihe hari hashize iminsi mike hagaragaye umugabo uvuga ko ari umuhanuzi witwa Ezéchiel wahanuye uburwayi bwa Nyarwaya Innocent.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere 27 Nzeri hagaragaye amafoto ya Yago yagiye ku mazi mu butembere aho yanatangaje ko ameze neza nubwo yananutse cyane.

Yagize ati:" Nubwo umunanuko ari wose ariko mu nda n’umutwe byo byaroroshye, Imana ni Imana vuba ndagaruka mu kazi kuko nta gihe dufite."

Ibyamamare bitandukanye hano imbere mu gihugu byakomeje kwihanginisha uyu munyamakuru mu gihe cy’uburwayi bwe yari amazemo hafi ibyumweru bibiri.

Yago yatangaje ko yatangiye koroherwa ndetse ngo vuba aha aragaruka mu kazi ke

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO