Yannick Mukunzi mu mvune ishobora kumara igihe

Nyuma y’imvune ikomeye yo mu ivi yagize ku munsi wo ku wa Gatandatu, Yannick Mukunzi yavuze ko hari igihe ibintu bibi mu buzima aba ari inzira ijyana ku bintu byiza, anashimira buri wese wamwifruije gukira vuba, n’ubwo kugeza ubu ataramenya igihe azamara adakina.

Yannick Mukunzi yagize imvune yo mu ivi ry’ibumoso ku wa Gatandatu tariki ya 23 Ukwakira, hari mu mukino wa shampiyona ikipe ye ya Sandvikens IF yatsinzwemo na Täby FC ibitego 3-1.

Uyu musore wasohowe mu kibuga ku munota wa 19, akaba agomba kubagwa iyi mvune mu byumweru 2, ubu arimo kugendera ku mbago.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yagize ati “rimwe na rimwe ibintu biza ku buzima bwacu, bituyobora ku bintu byiza biba bizatubaho.”

Yakomeje agira ati “ndashimira buri umwe wafashe umwanya we akanyifuriza gukira vuba, nizeye ko nzagaruka nkomeye kurusha mbere. Ndifuriza ikipe yanjye ya Sandvikens IF amahirwe masa mu mikino isigaye, twabikora.”

Kugeza ubu Yannick Mukunzi Ntabwo aramenya igihe azamara hanze y’ikibuga nyuma yo kubagwa, avuga ko ategereje icyo abaganga bazamubwira amaze kubagwa, gusa akenshi iyo umukinnyi agize iyi mvune akabagwa, bimusaba amezi ari hagati y’atatu n’atandatu kugira ngo agaruke mu kibuga.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO