Yannick Mukunzi n’umufasha we bamaze kwibaruka umwana wa kabiri

umukinnyi wamenyekanye cyane mu ikipe ya Rayon Sports, kuri ubu we n’umufasha we Joy bamaze kwibaruka umwana wabo w’ubuheta.

Yannick Mukunzi atuye mu gihugu cya Sweden aho abana n’umugore we Joy, ndetse uyu mukinnyi akina muri iki gihugu mu ikipe yitwa Sandvikens, kuri ubu aba bombi bamaze kwibaruka umwana wabo wa kabiri.

Muri iki cyumweru dusoje nibwo umugore wa Yannick Mukunzi witwa Josiane Iribagiza yasangije amafoto abamukurikirana kuri Instagram ye, ababwira ko yamaze kwibaruka umwana wa kabiri.

Umukinnyi Yannick mukunzi nawe yifashishije Instagram ye atomagiza bikomeye umugore we wamubyariye ubuheta ndetse mu magambo ye yagize ati’’ Byishimo byanjye, uyu munsi ndashaka kugushimira ko wambereye umugore mwiza ndetse ubwiza bwawe bunezeza umutima wanjye, ndagukunda cyane.

Yannick Mukunzi n’umugore basigaye batuye mu gihugu cya Sweden aho uyu mukinnyi akina ndetse yimuye umuryango we muri Mata 2021.

Mbere yo kwibaruka uyu mwana bari basanzwe bafitanye umwana w’umuhungu witwa Mukunzi Ethan wavutse mu mwaka wa 2016.


Yanick Mukunzi n’umugore we hamwe n’imfura yabo

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO