Yanyitaga ingurube "Janet Jackson" avuga uburyo musaza we Michael Jackson yakundaga kumuserereza

Janet Jackson yashyize ukuri hanze asobanura uburyo musaza we mukuru bavukana Michael Jackson yajyaga amuserereza amwita ingurube n’andi mazina atandukanye. Ibi akenshi ngo yabikoraga bitewe n’uburyo yari abyibushye akabikora bakina nyamara we bikamubabaza.

Janet Jackson w’imyaka 55 yasangije isi bimwe mu byaranze ubwana bwe muri filime mbarankuru igaruka ku buzima bwe.

Bimwe mu byo yasangije abantu mu kiganiro na The Independent yavuze ko kimwe mu bintu yibukira kuri musaza we mukuru witabye Imana, Michael Jackson ngo ni uburyo yakundaga kumusebya no kumuserereza nyamara bikamubabaza n’ubwo nta mutima mubi yabaga yabikoranye.

Yakomeje avuga ati " Hari igihe Michael yanyitaga ingurube, akanyita ifarashi cyangwa inka."

" Akenshi yakundaga guhita aseka nanjye nkaseka gusa muri njye imbere byarambabazaga."

Janet Jackson nanone yavuze ku buryo yaterwaga ipfunwe n’imiterere y’umubiri we ndetse avuga ko byatangiye afite imyaka 10 ubwo yatangiraga kujya muri filime y’uruhererekane ya US sitcom Good Times yatambukaga kuri televiziyo ya CBS hagati y’umwaka wa 1974-1980.

Janet Jackson (ibumoso) na Michael Jackson (iburyo) mu buto

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO