Yanze agasuzuguro!Elon Musk yaguze Twitter ahita yereka umuryango bamwe mu bari abayobozi bayo

Kuri uyu wa Kane umuherwe wa Mbere ku Isi Elon Musk yaguze Twitter ndetse ku ikubitiro afata umwanzuro yereka umuryango bamwe mu bari abayobozi bayo.
Ibinyamakuru bitandukanye birimo Washington Post byatangaje ko Elon Musk yahise afata umwanzuro ukomeye maze yirukana umuyobozi mukuru wa Twitter hamwe n’abandi bayobozi batandukanye.
Kugeza ubu Twitter ubwayo ntabwo yari yahamya aya makuru ko yaguzwe icyakora hari umwe mu bashoramri bayo wavuze ko ibijyanye n’amasezerano byarangiye ndetse biravugwa ko yaguzwe agera kuri Miliyari 44 z’Amadorari.
Mu minsi ishize nibwo Musk yashatse guhagarika amasezerano yo kugura Twitter bituma ashyirwaho igitutu aho yari yabwiwe ko arajyanwa mu nkiko.
Kugeza ubu kandi biravugwa ko Elon Musk ashobora kugarura kuri uru rubuga uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump.
Elon Musk yaguze Twitter maze ahita yirukana bamwe mu bari abayobozi bayo
Elon Musk nyuma yo kugura Twitter yavuze ko yiteguye kugarura Donald Trump kuri uru rubuga