Yanze kuba mu nzu nini yubakiwe ati “njye sindi inzovu” Ubuzima bwa Mwalimu Julius Nyerere

Tariki 14 Ukwakira 1999 nibwo Julius Kambarage Nyerere yashizemo umwuka azize cancer mu bitaro bya St Thomas i Londres. Tanzania by’umwihariko, Akarere n’isi muri rusange haribukwa ubwitange, imiyoborere myiza, kwicisha bugufi no kutagira inda nini byaranze Mwalimu.

Butiama mu ntara ya Mara mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Tanzania niho yavukiye tariki 13 Mata 1922, avuka mu bwoko bw’aba Zanaki.

Nyerere yarangije muri Kaminuza ya Makerere ibijyanye no kwigisha, nyuma abona Master’s mu mateka, politiki n’ubukungu yavanye muri Kaminuza ya Edinburgh muri Ecosse.

Yabaye Perezida wa Tanganyika (kuva mu 1962) inaba Tanzania (kuva mu 1964) ayiyobora kugeza mu 1985 afashe ikiruhuko cy’izabukuru, asimburwa na Ally Hassan Mwinyi.

Yahinduye byinshi cyane mu mibereho y’igihugu cya Tanzani cyane cyane ubukungu n’ubumwe bw’igihugu, yasize umurage ukomeye cyane w’igihugu cy’amahoro n’ubworoherane, yabereye akarere ka Africa y’iburasirazuba na Africa muri rusange intangarugero mu miyoborere.

Ubutwari bwe bwatumye yitirirwa za Kaminuza (Julius Nyerere University of Kankan, Guinea), ikibuga cy’indege kinini muri Tanzania, inyubako zimwe na zimwe, igikombe cy’umupira w’amaguru, imihanda icyenda mu bihugu birindwi bya Africa, amashuri menshi yisumbuye.

Ubwo Tanzania yemerwaga nka guverinoma yigenga, mu 1960 Nyerere yabaye Minisitiri w’Intebe akuriwe na Guverineri w’Umwongereza Sir Richard Turnbull, aho Tanzania ibereye Repubulika mu 1962, ayibera Umukuru w’Igihugu kugeza mu 1985.

Nyerere yanze kuba mu nzu nini yubakiwe ati “njye sindi inzovu”

We na nyina n’abavandimwe be bakomeje kwibera mu nzu z’ibyatsi aha Butiama, ashaka umwalimukazi witwa Maria Gabriel Majige (Maria Nyerere) mu 1953 bakomeza kwibera aho kugeza mu 1961 Nyerere abaye Minisitiri w’Intebe wa mbere wa Tanganyika na Perezida wa mbere mu gihugu gifite ubwigenge mu 1962.

Umugore we babanye kugeza apfuye. Mu ntangiriro za 1960, Nyerere yiyubakiye inzu nto y’ibyumba bitatu yasaga nk’aho ari nto ku muryango we.

Ubwo yari amaze kuba umuntu ukomeye mu gihugu, abashinzwe kumurinda no kumwitaho bamuherekeje kumusura i Butiama iwe bavuye Dar es Salaam.

Madaraka Nyerere, umuhungu we yagize ati “Tuvuye mu nzu y’umukuru w’igihugu i Dar es Salaam tugeze Butiama iwacu byabaye ngombwa ko bamwe barara mu tuzu tw’abaturanyi kuko inzu ya data yari nto”.

Nyerere ariko yakomeje kwerekana ko ahagijwe n’inzu ye nto ndetse akomeza kuyituramo ubwo yari Perezida kuko aha Butiama iwe niho yazaga mu biruhuko kenshi.

Inzego za Leta zaje kumwubakira indi nzu y’ibyumba bitanu hafi y’iyi ya cyera, ariko Mwalimu Nyerere akaba ngo yaranze ko bamwubakira inzu nini y’agatangaza ababwira ko atari inzovu ngo abe mu kizu kinini cyane nk’icyo bamwerekaga bashaka kumwubakira.

Mu 1974 ishyaka ryari ku butegetsi rya TANU na Guverinoma byafashe umwanzuro wo kubakira indi nzu Perezida Nyerere kuko yari amaze kujya agira abashyitsi benshi cyane n’umuryango munini, nawe abasaba ko bamwubakira inzu nto y’ibyumba bitatu gusa ikoze mu biti.

Mu 1999 nibwo indi nzu nshya igezweho yari yujujwe n’ingabo za TPDF ngo Nyerere ayisaziremo ariko yayibayemo iminsi micye nkuko byemezwa na Mzee Nyamwaga, kuko yahise yitaba Imana.

Mwalimu Nyerere ntiyakundaga kwigwizaho imitungo nka benshi mu bayobozi b’ibihugu. Kubera kwicisha bugufi kwe akumvira, yumviwe na bose maze yubaka ‘ujamaa’ (ubufatanye mu bumwe) mu batanzania b’amoko yose n’ayari mu makimbirane arabireka nk’uko byatangajwe na Brian Wanyama umusesenguzi wa Politiki n’umwalimu muri Masinde Muliro University muri Kenya.

Mwalimu Julius Kambarage Nyerere yari umugatulika ariko akagirana imibanire myiza ishingiye ku bworoherane mu kwemera n’andi madini. Iwe i Butiama yari yarahubatse icyanya cyahariwe abanyamasengesho ntawuhejwe.

Afatwa nk’Umunyafurika nyawe, waharaniye ko uyu mugabane ugira ubwisanzure busesuye, ko Afurika igira ijambo, akaba n’umwe mu bashinze Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, OUA ubu yahindutse AU.

Nyerere yibukirwa ku mbwirwaruhame yavuze zigaruka ahanini kuri Afurika yifuzaga, ishyize hamwe kandi igatera imbere.

Ubwo Tanganyika yari imaze kwemerwa nka guverinoma yigenga mu 1960, Nyerere yabwiye Gen. Richard Gordon Turnbull ko atemeranya n’abashobora gukandamiza abandi bitwaje ibara ry’uruhu. Ati “Muri Tanganyika twizera ko ikibi kibaho, ari abantu batemera Imana bashobora kugira ibara ry’uruhu ikintu gikomeye kigenderwaho mu guha umuntu uburenganzira yemerewe”.

Nyerere yagize uruhare mu gushinga ishyaka, Tanganyika African National Union (TANU), ndetse ku gihe cye Tanganyika yayoborwaga n’ishyaka rimwe rukumbi.

Ubwo yabazwaga kuri demokarasi ishingiye ku ishyaka rimwe cyangwa amashyaka menshi mu 1991, Nyerere yasubije ko ibiba ahandi atari byo bigomba gukwira hose.
Ati “Demokarasi si nk’icupa rya Coca-Cola ushobora gutumiza mu mahanga.

Demokarasi igomba gukorwa hagendewe ku gihugu runaka igomba gukoreshwamo. Sinigeze njya mu gihugu ngo mbone amashyaka menshi ngo mbifate ko ari demokarasi. Ntabwo ushobora gusobanura Demokarasi gusa wifashishije amashyaka menshi.”

Nyerere nk’umuntu waharaniye ko Afurika yishyira hamwe, yakunze kugira ati “Hatabayeho ubumwe, Afurika ntahazaza ifite”.

Uruhare rwe rukomeza kugaragarira ku buryo yafashaga cyane ngo ivanguraruhu rya Apartheid ricike burundu muri Afurika y’Epfo, ndetse n’uburyo yayoboye bagenzi be bayoboraga ibihugu bitandukanye mu gukuraho ubutegetsi bw’abazungu mu cyitwaga Rhodesie ubu cyahindutse Zimbabwe, cyangwa uko yasabwaga ubufasha mu Rwanda no mu Burundi.

Ubwo yari muri Ghana muri Werurwe 1997, yagize ati “Ubumwe ntabwo buzatugira abakire, ariko bishobora gutuma kuri Afurika n’Abanyafurika bigorana gusuzugurwa cyangwa guterwa ubwoba.”

Nyerere yashimangiye kenshi ko ibi bihugu bya Afurika bigomba kwigenga. Mu butumwa yageneye abaturage be mu ijambo ry’umwaka mushya muri Mutarama 1968, yagize ati “Nta gihugu na kimwe gifite uburenganzira bwo gufatira ibyemezo ikindi gihugu; nk’uko nta baturage babifatira abandi baturage”.

Hari n’aho yigeze kugira ati “Ibyemezo bifatirwa i Washington ntabwo ari ingenzi kuri twe kurusha ibifatiwe hano i Dar Es Salaam. Bitabaye ibyo ahari abaturage banjye nabo bakwemererwa kujya bitabira amatora ya Perezida wa Amerika.’’

Nyerere yakunze kugaragaza ko iterambere abaturage batagizemo uruhare ridashoboka. Ati “Ntabwo ugomba guteza imbere abaturage. Ugomba gufasha abaturage bakiteza imbere.”

Gusa Nyerere nk’umuntu waharaniye ko igihugu cye cyigenga, hari aho yanenze uburyo bamwe mu barwaniye ubwigenge bw’ibihugu byabo, basa n’abateshutse ku ntego bagaragazaga mu gihe cy’urugamba.

Mu gitabo The Africans cy’Umunyamerika David Sherman Lamb wakoreraga ikinyamakuru Los Angeles Times, yazengurutse Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara akusanya ubuhamya bw’abaperezida, abayobozi b’inyeshyamba, abarimu muri kaminuza n’abandi.

Muri icyo gitabo Julius Nyerere yagize ati “Twavugaga ndetse tukanagaragaza ko turamutse duhawe umwanya wo kwiyobora twakwihutira gukora ibintu bitigeze bibaho. Ahubwo kudakurikiza ubutabera, ndetse n’igitugu, biraganje”.

Nyerere yagaragaje ko adashyigikiye imikorere ya ‘Capitalisme’, aho ubukungu buba buri mu maboko y’abikorera.

Kuwa 2 Mutarama 1973, ubwo yari i Khartoum muri Sudani, yagize ati “Capitalisme bivuga ko rubanda ruzakora, ubundi abantu bacye badashobora no kugira icyo bakora babe aribo bungukira muri iyo mirimo. Abake bazicara mu minsi mikuru, ubundi rubanda barye ibyo basigaje.’’

Nyerere afatwa nk’uwari ufite imvugo yoroheje, ariko akagira ubuhanga bwo kuvugira mu ruhame kandi akaba n’umuhanga mu bijyanye na politiki.

Ibitekerezo bye, n’imbwirwaruhame, byakusanyirijwe mu bitabo bye yise Uhuru na Umoja cyo mu 1967 na Uhuru na Maendeleo cyo mu 1973.

Nyerere kandi azwiho kuba yarabashije guhindura mu giswahili amakinamico abiri y’Umwongereza William Shakespeare, ariyo The Merchant of Venice na Julius Caesar.

Mwalimu Julius Nyerere

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO