Yatsindiye Ibihumbi 45$ mu mukino w’amahirwe yitaba Imana atarayafata

Umugabo w’Umunyamerika witwa Gregory Jarvis w’Imyaka 57 yitabye Imana nyuma yo gutsindira akayabo k’ibihumbi 45 by’amadorali (Ugenenekereje ni Miliyoni 45 z’amanyarwanda ) mu mukino w’amahirwe uzwi nka Jackpot yitaba Imana atarayahabwa.
Nkuko tubikesha ibinyamakuru byo muri Amerika byavuze ko uyu mugabo ku tariki ya 13 Nzeri 2021 yari yasohokeye mu kabyiniro ka Keno The Jack aho yakinnye umukino w’amahirwe bikaza kurangira atsindiye ayo madorali yose.
Nkuko bamwe mu nshuti ze babitangaje bavuze ko akimara gutombora ayo mafaranga yagerageje kuyabitsa ariko kubera nta karita y’ubwiteganyirize yari afite bikaga kuko byamusabaga gutegereza akabona indi karita nshya kugira abone uko ayabitsa.
Uyu mugabo mbere y’uko abonwa yitabye Imana ku tariki 19 Nzeri yari yagaragaye mu kabari ari gusangira inzoga n’inshuti ze .
Ku tariki ya 24 Nzeri 2021 Polisi yaje guhamagarwa ubwo umurambo wa Gregory Jarvis wasangwaga hafi y’ubwato bwe ,Tike y’amafaranga ibihumbi 45 by’amadorali ikiri mu mufuka we.
Uhagarariye Polisi yavuze ko Gregory Jarvis yaguye mu mazi ubwo yazirikaga ubwato bwe kandi no mu isuzuma ryakorewe umubiri we ryagaragaje ko yakomeretse mu mutwe mbere y’uko arohama.
Itike yatsindiye yahawe umuryango wa Bwana Jarvis.