Yemi Alade yashimiye Beyonce wamwifurije isabukuru nziza y’amavuko

Umuhanzikazi w’icyamamare ukomoka muri Nigeria Yemi Alade ku munsi w’ejo tariki ya 23 Werurwe 2021 ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 32 avutse yatungwe no kubona icyamamarekazi mu muziki wo muri Amerika Beyonce Knowless yamwifurije kugira isabukuru nziza y’amavuko.

Uyu mugore akimara kubona ubutumwa bwa Beyonce bumwifuza isabukuru nziza nawe yasazwe n’ibyishimo maze ajya ku mbuga nkoranyambaga ze harimo Instagram aramushimira.

Yagize ati “Mwakoze mukuru wanjye hano hari ifoto y’umwaka utaha.”

Yashyizeho ngo hari ifoto y’umwaka utaha kubera ko Beyonce yakoresheje ifoto ya cyera ya Alade ari nko mu myaka 15 undi nawe amuha noneho agifite imyaka itatu.

Uyu muhanzikazi Yemi Alade yamenyekanye mu ndirimbo yakunzwe cyane muri Afurika yise Johnny, Deceive, True Love, Bum Bum, Single and Searching n’izindi nyinshi yagiye akorana na bahanzi bakomeye bo muri afurika


Beyonce na Yemi Alade ubwo baherukana bari bahuriye mu Bwongereza

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO