Yewe n’imigani nayica!!! Mr Eazi watunguranye mu Kinyarwanda

Umuhanzi Mr Eazi uri kubarizwa mu Rwanda yatunguranye ku rubuga rwe rwa Twitter yandika mu rurimi rw’ikinyarwanda bitungura abantu benshi.

Uyu muhanzi ari mu Rwanda ku mpamvu zo kuhashora imari ariko mu bikorwa bijyanye n’ubukerarugendo. Mubyo aheruka harimo kuba yarasuye ikiyaga cya Kivu aho ashaka kuzubaka amacumbi agezweho.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter uyu muhanzi yatunguranye cyane ubwo yandikaga akoresheje ururimi rw’Ikinyarwanda.

Yagize ati “Yewe nanaca imigani. Naho gushora Imali nibyo byamvanye mu mahanga bikanzana mu Rwagasabo.”

Bamwe mu Banyarwanda bakurikirana uyu muhanzi batunguwe no kubona yandika akoresheje ikinyarwanda.

Umwe yagize ati “Numenya umugani wa ‘Bakame n’impyisi’ uzawuducire”

Undi ati “Turashimira Google kubwo kuba umufatanyabikorwa mwiza w’ikinyarwanda.”

Benshi bakomeje bahuriza ku kintu kimwe bamubwira ko ikinyarwanda ari ururimi rwiza ko agomba gukomerezaho.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO