Umuhanzi Limu yashyize hanze indirimbo igaruka ku butwari bw’abanyeshuri b’i...
- 24/03/2023 saa 11:24
Damian Oliver ni umusore wahoze afite impano ikiomeye aho yakinaga mu ikipe ya Crystal Palace y’abana bato gusa nyuma yaje kubihagarika yerekeza mu gukina filimi z’urukozasoni gusa kuri ubu yamaze gutangaza ko yicuza bikomeye kuba yaragiye muri izi filimi agata inzozi ze zo gukina umupira w’amaguru.
Ubwo yaganiraga ni imwe muri Televiziyo yo mu gihugu cy’Ubwongereza Damian Oliver yatangiye avuga ko yicuza bikomeye kuba yaragiye gukina filimi z’urukozasoni akareka inzozi ze zo gukina umupira w’amaguru.
Damian Oliver, yaciye mu irerero ry’ikipe ya Crystal Palace gusa nyuma yaje gukora ibyaha arafungwa bituma amara mu buroko imyaka 6 ndetse yaje kuvamo ahita yerekeza mu gukina filimi z’urukozasoni.
Aganira na Anything Goes with James English podcast, Oliver yemeje ko inshuro ya mbere ajya muri uwo mwuga mu myaka 4 ishize ari cyo kintu giteye ubwoba yakoze mu buzima bwe.
Uyu musore yatangaje ko iyo akomeza gukurikira impano ye nibura ubu atekereza ko yari kuba ari umukinnyi ukomeye muri ruhago dore ko ngo yakundaga guhatana.