Yigize nka Yesu akora indirimbo ari kubambwa ku musaraba

Umuhanzi Lion Gaga ukora umuziki wa Reggae wamenyekanye bitewe n’indirimbo yakoze agashyiramo abakobwa bambaye ubusa mu mashusho yasohoye indi nshya yise ‘Uhoraho’ aho aba agaragaramo ari kubambwa ku musaraba.

Uyu muhanzi yamenyekanye ubwo yashyiraga hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Ba Intwari’ harimo abakobwa bambaye ubusa hejuru bigateza impaka.

Uyu mugabo asanzwe azwi mu ndirimbo zifite ubutumwa buganisha ku gutera akabariro nubwo kuri iyi nshuro yakoze irimo ubutumwa buganisha ku ijambo ry’Imana.

Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakoze na Producer David, amashusho yo atunganywa na Eliel Sando.

Ahatangirwa ibitekerezo kuri You tube y’uyu muhanzi bamwe bagiye bashima indirimbo ye ndetse n’uburyo yakozemo amashusho yayo bamusabira umugisha ku Uhoraho.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO