Yishoye mu kibuga atarwiyambitse ashaka guhobera Messi bahita bamusohora igitaraganya

Urukundo Messi akundwa rwatumye umufana yishora mu kibuga ngo amuhobere ubwo Argentine yakinaga na Jamaica gusa abashinzwe umutekano bahise bakura mu kibuga uyu mufana.

Kizigenza Lionel Andres Messi ni umukinnyi w’icyogere ukomoka mu gihugu cya Argentine ndetse kuri ubu akina mu ikipe ya Paris Saint Germain ndetse uyu mugabo arakunzwe cyane ku buryo bukomeye.

Ku mukino wa gicuti wahuzaga Argentine na Jamaica umufana yakuwe mu kibuga ubwo yirukiraga mu kibuga ashaka ko yakwifotozanya na Lionel Messi.

Icyo gihe ubwo ibi byabaga umusifuzi yafashe umwanzuro wo kuba ahagaritse umukino kugirango uyu mufana asohorwe mu kibuga abashinzwe umutekano babanza gusohora uyu mufana.

Gusa ibyo byose byabaga Messi ari guseka, ubona yishimiye uwo mufana, ndetsde kuri uyu mukino Lionel Messi yongeye gutsinda ibitego 2 bituma akomeza gushimangira ko ahagaze neza nk’uko yabitangaje mu minsi ishize.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO