Ykee Benda ntazigera akundana n’umukobwa utari umufana we mu muziki

Umuhanzi Wycliffe Tugumwe wamenyekanye nka Ykee Benda wo mu gihugu cya Uganda yashimangiye ko atazashakana n’umugore n’umwe uzaba atari umufana we w’akadasohoka ngo amushyigikire mu bikorwa bye.

Ibi uyu mugabo uzwiho kutarya indimi yabivuze ubwo yavugaga impamvu yatumye atandukana n’umukobwa bari mu rukundo mu minsi ishize.

Yagize ati : "Natandukanye n’umugore twakundanaga kubera ko yari umufana w’undi muhanzi kandi bitashoboka. Niba uri umugore wanjye ugomba kuba uri umufana wanjye mukuru kugira ngo ibikorwa byanjye tubiteze imbere turi kumwe."

Ykee Benda ibi yabitangaje ku rubuga rumwe rwo muri Icyo gihugu nyuma y’umwaka umwe atandukanye n’umugore babyaranye umwaka ushize agahitamo kujya kwibera mu buzima bwa gisore butagira umukunzi.


Ykee Benda avuga ko atakundana n’umukobwa udakunda ibikorwa bye

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO