Ykee Benda yanyomoje amakuru avuga ko yaje mu Rwanda kubera umukobwa

Mu minsi ishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda havuzwe amakuru menshi y’uko umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda Wycliffe Tugumwe uzwi Ykee Benda ari mu rukundo na Akayesu Sharon uzwi nka Shazz.

Inkuru y’urukundo rw’aba bombi rwavuzwe cyane nyuma yaho berekanye amarangamutima yabo babinyujije ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bahise babona ko bari mu rukundo kubera amagambo babwiranaga.

Mu mpera z’icyumweru gishize hongeye kuvugwa amakuru y’uko uyu muhanzi yaba yaje mu Rwanda kureba umukunzi we Shazz ndetse bikanavugwa ko banasohokeye muri imwe mu mahoteli akomeye hano mu mujyi wa Kigali ku mugoroba wo ku wa gatanu bakahagirira ibihe byiza kabone ko ari ubwa mbere bari babonanye.

Nyuma yo kuvugwa kw’ibyo byose uyu muhanzi yahakanye ayo makuru avuga ko atigeze aza mu Rwanda kureba uwo mukobwa kuko afite izindi gahunda arimo, Ikindi yashimangiye ko adashobora kuza mu Rwanda yihishe kuko ahafata nko mu rugo rwa kabiri.

Uyu muhanzi avuzwe mu rukundo n’uyu mukobwa Shazz nyuma yo gutandukana n’umugore we bafitanye umwana w’umuhungu.


Ykee Benda arahakana ko atigeze aza kureba Shazz mu Rwanda


Akayesu Sharon uzwi nka Shazz akomeje kuvugwa mw’itangazamkauru kubera ubwiza bwe

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO