Ykee Benda yasabye Guverinoma kugabanya igiciro cya Internet

Umuhanzi Ykee Benda wo mu gihugu cya Uganda yasabye guverinoma ya Uganda kugabanaya ibiciro bya Murandasi kugirango muzika yabo itere imbere . Ibi abivuze nyuma y’imyaka ibiri abahanzi bo muri icyo gihugu bamaze badakora ibitaramo kubera icyorezo cya Covid-19.

Uyu muhanzi yavuze ko abahanzi n’abacuranzi bo muri Uganda muri iyi myaka ibiri bagombaga gushaka uburyo bwo kubona amafaranga binyuze kuri murandasi aho bagombaga kugurushiriza ibihangano byabo ariko kubera igiciro kiri hejuru cya Murandasi bituma abakunzi ba muzika batabasha kugera kubyo bifuza.

Ykee Benda yasobanuye ko abakunzi ba muzika muri Uganda bari kugorwa no gushyigikira abahanzi babo ku mbuga nkoranyambaga kubera ibiciro bya murandasi bihenze kandi bitanga imisoro iri ku rwego rwo hejuru.

Yagiriye inama Guverinoma kugabanya imisoro kuri interineti yagize Ati: “Interineti muri Uganda irahenze, guverinoma ikeneye kugabanya imisoro itangwa ku batanga serivisi za interineti, niyo mpamvu baha agaciro cyane amakuru agendanwa."

Uyu muyobozi wa Mpaka Records aherutse gushyira hanze alubumu ye nshya yise Kirabo yagurishije kopi 35.000 abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yagurishije kopi 500 mu cyumweru kimwe.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO