Young Grace yatangije igikorwa cyo gufasha abagore babyariye mu rugo bagatereranwa n’abagabo

Young Grace asanzwe afite ikiganiro kitwa ‘Single Mother Vibe’ aho atumira abakobwa babyaye nyuma bakaza gutereranwa n’ababateye inda. Uyu muhanzikazi ubu yatangije n’igikorwa cyo gufasha abo bantu aho byibuze buri muntu azajya yitanga inote y’ibihumbi bibiri kuzamura.

Young Grace nawe ni umwe mu bakobwa batewe inda ariko nyuma ntiyakomeza kubana n’uwayimuteye kuko bahise batandukana umwana ataranavuka.

Nyuma yo gutangiza ikiganiro yise ‘Single Mother Vibe’ kigakundwa na benshi bitewe n’umwihariko wacyo yatekereje ubundi buryo bwo kucyagura.

Yagize ati “Ndifuza kwagura ikiganiro nkora aricyo Single Mother Vibe aho nganira n’ababyeyi baba Maman barera abana babo bonyine kubera ko wenda rimwe na rimwe abagabo babyaranye babihakanye cyangwa se babatereranya bagahunga inshingano zabo.

“Abafashwe ku ngufu bakaba batazi se w’umwana bityo bagakora inshingano ebyiri icyarimwe cyangwa se bakaba baritabye Imana.”

Young Grace akomeza avuga ko yifuza ko biva mu kiganiro bikajya no mu bikorwa bifatika, agafasha abo babyeyi badafite epfo na ruguru ku buryo n’abo babona icyerekezo cy’ubuzima.

Ati “Njye nawe dufatanyije hari uburyo bwinshi twabikoramo ndetse hari n’uburyo bwinshi byakorwa harimo nko kubaha igishoro bagatangira kwikorera, kuboroza,ku bubakira, kubacira inzira n’ibindi byinshi kandi ndikumwe namwe nta cyatunanira…Ndifuza rero ko munshyigikira muri iki gitekerezo tukagishyira mu bikorwa.”

Young Grace avuga ko buri wese ku bushobozi bwe hari icyo byahindura ku mibereho yabo bantu.

Ati “Rero uko byakorwa ndumva twatangiza amafaranga ibihumbi bibiri, tukabashyigikira.”

Ku muntu wifuza kumushyigikira yamwandikira binyuze ku mbuga nkoranyambaga ze cyangwa kuri nimero ye ya telefone dore ko ariho hazajya hanyuzwa ayo mafaranga.

Young Grace n’umwana we w’imfura Diamante Amata

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO