Yvan Buravan arwariye mu gihugu cya Kenya aho yagiye kwivuriza

Umuhanzi ukunzwe cyane mu Rwanda Yvan Buravan kuri ubu arwariye mu gihugu cya Kenya aho uburwayi bwe ngo bukomeje kuba amayobera.

Kuwa 18 Nyakanga 2022 nibwo Buravan yahisemo kwerekeza mu gihugu cya kenya akajya kwivurizayo nyuma yo kumara iminsi yivuriza mu Rwanda ariko bikanga bikananirana.

Nyuma yo gukora indirimbo yise Big Time bisa naho uyu muhanzi yahise atangira gufatwa n’uburwayi bw’amayobera aho bivugwa ko bamubuzemo indwara arwaye.

Abahanzi batandukanye b’inshuti ze ntabwo bahwema gusabira uyu musore amasengesho kugirango uburwayi bwe bubashe gukira.

Biravugwa ko yari yahawe imiti y’igifu agasa nk’aho yorohewe gusa nyuma yongeye kuremba bituma afata umwanzuro wo kujya kwivuriza mu gihugu cya Kenya.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO