Yvan Buravan yahishuye byinshi ku ndirimbo ye yise ’’Ni Yesu’’yo kuramya no guhimbaza imana

umuhanzi uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda ’Yvan Buravan’ yavuze ku ndirimbo ye yise Ni Yesu aho iyi ndirimbo ijyanye no kuramya no guhimbaza Imana. Iyi ndirimbo yemeza ko ubuzima bwe bwose Imana ikomeza kumwagura mu byo akora byose ikanamuheramo imugisha.

Uyu muhanzi yavuze ko yandika iyi ndirimbo yise ’’Ni Yesu’’ yayikomoye ku mashimwe afite k’uwiteka ukomeje kumurinda umunsi ku wundi ndetse ngo akamuha n’umugisha mu byo akora byose.

Ni Yesu ibaye indirimbo ya mbere yo kuramya no guhimbaza Imana kuva uyu muhanzi yasezera muri Kingdom Ministries.

Yvan Buravan ari mu baririmbyi barindwi batangiranye na Kingdom Ministries mu mwaka wa 2011 aza kuyisezera mu mwaka wa 2015 ubwo yinjiraga mu muziki.

Mu minsi ishize ubwo yari arimo gutunganya alubumu ye ya kabiri aherutse gusohora, Yvan Buravan yabwiye kimwe mu bitangazamakuru ko yagize igitekerezo cyo gukora indirimbo ye ya mbere yo kuramya no guhimbaza Imana bitewe n’ibitangaza Imana yamukoreye.

Uyu musore avuga ko umunsi umwe inshuti ye yakoresheje ikizamini kijyanye n’ubuzima basanga ubuzima bwayo butameze neza bituma nawe afata umwanzuro wo gukoresha ibizamini ngo amenye uko ubuzima bwe buhagaze maze asanga ari mutaraga bituma ahita afata umwanzuro wo guhita ahimba iyi ndirimbo.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO