Yvan Buravan yishimanye n’abana bahuje isabukuru y’amavuko nawe

Ubwo yizihizaga isabukuru ye y’amavuko umuhanzi Yvan Buravan yasuye abana mu bitaro bitandukanye maze yizihiza isabukuru ye y’amavuko hamwe nabo dore ko abana yasuye nabo bari bafite isabukuru.

Uyu muhanzi ari mu bakunzwe cyane hano mu Rwanda ndetse amaze kwigarurira imitima ya benshi muri iki gihugu.

Mu muhango wabaye kuri uyu wa gatatu taliki ya 27 Mata 2022, ndetse niyo taliki uyu muhanzi yaboneyeho izuba, Yishimanye bikomeye n’abana batandukanye mu bitaro aho yavuze ko andjejwe cyane no kwishimana nabo.

Yakomeje kandi ashima bikomeye n’ababyeyi babashije kubyara abo bana bakabaha ubuzima.

Abinyujije kuri Instagram ye yagaragaje amashusho ari kumwe n’abana batandukanye bishimye ndetse avuga ko yishimiye kubona abavandimwe bashya.

Buravan yatangaje ko yagize igitekerezo cyo kwishimana n’abana bavutse ku italiki imwe ya 27 Mata.

Yvan Buravan azwi cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo Garagaza, ndagukunda, Si belle,Oya, I love you n’izindi nyinshi cyane.

Indirimbo Si belle ya Burvan

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO