Yverry yatangaje impamvu yasibye amafoto yose arikumwe n’umukunzi we

Umuhanzi Rugamba Yverry yanyomoje amakuru avuga ko we n’umukunzi we Uwase Vanessa baba baratandukanye nyuma y’uko aba bombi basibye amafoto yabo ku mbuga nkoranyambaga.

Yverry na Vanessa bari bamaze imyaka ibiri bari mu munyenga w’urukundo, Kuva muri 2019 aba bombi bakunze kugenda bagaragaza ibyishimo mu rukundo aho basangizaga ababakurikira amafoto ndetse n’amavideo y’urukundo rwabo.

Ibi bije nyuma yaho mu ijoro ryo ku wa Kabiri Yverry yahanaguye amafoto yose ari kumwe na Vanessa.

Bukeye bwaho Vanessa nawe yasibye amafoto yari ahuriyeho na Yverry, ibintu byatumye benshi mu bababakurikirana batangira kwibaza niba aba bombi urukundo rwabo rutaba rwageze ku iherezo mu gihe bafatwaga nka bamwe mu byamamare bikundana cyane.

Mu kiganiro na Genesisbizz Yverry yatangarije umunyamakuru byinshi kwisibwa ry’amafoto yabo ku instagram zombi .

Yagize ati "sinzi impamvu byabaye ikibazo kuba njye n’umukunzi wanjye twasibye amafoto yacu, ku ruhande rwanjye twembi twabikoze ku mpamvu zacu bwite."

Abajijwe koko niba nta kindi kintu cyaba kihishe inyuma yabyo yagize ati "Urukundo ni ikintu kinini cyane ndizera ko kuba twasibye amafoto bitavuze ko twatandukanye kuko urukundo ntirugaragarira ku mbuga nkoranyambaga."

Yongeye kubazwa koko niba bakiri mu munyenga w’urukundo nkuko byagaragariraga buri wese, Ho yaruciye ararumira asubiza ko igihe cyo kugira icyo atangaza kuri ibyo nikigera abantu bazabyibonera.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO