ZAMBIA:Umukozi w’Imana yasabye abayoboke be ngo bamushyingure ari muzima ahura n’uruva gusenya ubwo we yibwiraga ko ashobora kuzuka

Ibitangazamakuru bitandukanyer byandikirwa mu gihugu cya Zambia byatangaje inkuru itangaje y’umupasiteri wasabye abayoboke be kumushyingura ari muzima ngo amare mu mva iminsi itatu nawe azuke birangira atabarutse burundu.
Nyuma yo gukorerwa ibyo yasabye byarangiye iminsi yashatse kwigana yesu Kristo we yitabye Imana ibyo kuzuka bigenda nka Nyomberi.
Bwana James Sakara yari yarasabye abayoboke be kumuboha no kumushyira mu mva ari muzima,abayoboke be babiteye utwatsi ariko we akomeza guhatiriza birangira yitabye Imana.
Uyu mugabo ngo byose yahisemo kubikora kubera ngo ikizere yari afitiye imana ndetse ngo bikajyana n’igihe yari amaze ayikorera.
Polisi yo mu gihugu cya Zambia biravugwa ko ikomeje guhiga bukware aba bayoboke be ngo ibate muri yombi kuko aribo ba nyirabayazana w’ibi byose.