ZAMBIA:yaguye igihumure ndetse ajyanwa kwa muganga igitaraganya nyuma yo gutahura ko umuntu yishyuraga amafaranga y’inzu ari umugore we

Muri Zambia haravugwa umugabo wahuye nuruva gusenya nyuma yo kumenya ko amaze imyaka 15 yishyura inzu y’ubukode Kandi ari iy’umugore we babana mu nzu.
Martin Stampa wo muri Zambiya yari amaze imyaka 15 akodesha inzu babagamo ndetse yayishyuraga arenga 3,500, mu mafaranga yo muri Zambia buri kwezi.
Uyu mugabo yaguye igihumure nyuma yo gutahura ko umugore we ari we wajyaga afata amafaranga y’ubukode bw’inzu bityo akiyishyura.
Nyuma yo kugirana amakimbirane akomeye byaje gutahurwa ko uyu mugabo aca umugore we inyuma bityo nawe ahita yinigura amubwira ko ariwe nyir’inzu ndetse ko amaze igihe ariwe ufata amafaranga akiyishyura.
Uyu mugabo Martin amaze gusobanukirwa ko inzu ari iy’umugore we yahise yitura hasi ajyanwa kwa muganga igitaraganya.