ZAMBIYA:Uwahoze aconga ruhago yishwe n’imbwa ze zimuriye

Umugabo wahoze aconga ruhago mu gihugu cya Zambia bwana Philemon Mulala amakuru aremeza ko yariwe n’imbwa ze ndetse biza kumuviramo kwitaba Imana.
Amakuru avugwa ko uyu mugabo yariwe n’imbwa ze mu cyumweru gishize ndetse ngo ibi byabereye mu mujyi wa Lichtenburg muri Afurika y’Epfo nkuko ikinyamakuru cya BBC cyabitangaje.
Bwana Mulala ngo yasanzwe mu busitani bwe arimo guhorogoma nyuma yo kuribwa n’imbwa ze maze ahita yihutanwa kwa muganga ariko ngo biranga biba iby’ubusa aza kwitaba Imana.
Uyu mugabo n’ubwo akomoka muri Zambia gusa amaze igihe kitari gito yarimukiye mu gihugu cya Afurika y’Epfo ndetse yanakiniye amakipe atandukanye muri iki gihugu gusa kugeza ubu ntabwo haramenyekana impamvu nyamukuru yariwe n’imbwa kugeza yitabye Imana kandi ariwe wari uzoroye.