ZIMBABWE:Abaturage bakubise abapolisi 2 nk’izakabwana babagira intere

Mu gihugu cya Zimbabwe haravugwa inkuru y’abapolisi babiri bakubiswe n’abaturage bakabagira inoge kubera guteza impanuka yahitanye umunyamaguru w’inzirakarengane.

Ibi byabaye mu cyumweru gishize bibera I Harare mu murwa mukuru w’igihugu cya Zimbabwe ku muhanda witwa Highglen aho abaturage bariye karungu bagakubita bikomeye abapolisi ndetse bakabagira intere.

Magingo aya hatanzwe ikirego kivuga ko abapolisi bakubiswe bashinjwa kuba intandaro y’urupfu rw’uwitwa Trymore Chinyamakobvu w’imyaka 54 aho ngo batumye yitaba Imana.

Biravugwa ko aba bapolisi 2 bamerewe nabi mu bitaro nyuma yo kwibasirwa n’agatsiko k’abaturage bakabahondagura kubera urupfu rwa mugenzi wabo aho ngo aba bapolisi barwanye n’umushoferi utwaye imodoka bituma ita umurongo ihitana umunyamaguru witwa Trymore Chinyamakobvu.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO