ZIMBABWE:Amajwi umugore yumvise kuri Whatsapp yatumye atwikisha umugabo we amavuta

Mu gace kitwa zombe mu gihugu cya Zimbabwe haravugwa inkuru y’umugabo watwitswe n’umugore we kubera yumvise amajwi yo kuri Whatsapp ngo yumvikanisha ko umugabo we amuca inyuma.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara ya Midlands, Inspector Emmanuel Mahoko, yemeje ibyabaye, avuga ko iperereza kuri iki kibazo rikomeje.

Mu magambo ye yagize ati "Polisi ya Repubulika ya Zimbabwe iri gukora iperereza ku cyaha cyo gushaka kwica aho umugabo wo muri Zhombe yatwitswe n’umugore we wakoresheje amavuta yo guteka ashyushye amashinja kumuca inyuma.

Inkuru ivuga ko bwana Taurai Hlala, yari kumwe n’umugore we witwa Sobrine Muzioni, ndetse ngo bumva umuziki kuri telefone ariko birangira uyu mugore yumvise amajwi yo kuri Whatsapp yumvikanisha ko umugabo we amuca inyuma.

Bitunguranye uyu mugore yahise atwikisha amavuta umugabo we Hlala ndetse ahita ajyanwa kwa muganga igitaraganya ndetse kugeza ubu uyu mugore yaburiwe irengero kandi iperereza rirakomeje.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.