ZIMBABWE: Umugabo yiyahuye ku ngwe bararwana karahava ajyanwa kwa muganga atumva

Mu gihugu cya Zimbabwe haravugwa inkuru aho umugabo witwa James Chauke w’imyaka 25 yajyanwe mu bitaro igitaraganya nyuma yo kurwana n’ingwe ariko mu gihe itaramukomeretsa ahita atabarwa vuba yihutanwa kwa muganga atumva.
James Chauke w’imyaka 25 kuwa Kabiri nyuma ya saa sita yarimo guhinga maze ubwo yari agiye kuruhuka mu ishyamba birangira aguye mu ndiri y’ingwe.
Uyu mugabo ubwo yari kwa muganga yatangarije itangazamakuru ko yahanganye n’ingwe ariko nanone akumva yari kumwica.
Mu magambo ye yagize ati "Hari mu masaha yo gufata ibyokurya saa sita[kuwa kabiri],ubwo nari ndimo gukora mu isambu yegereye ishyamba.
Nagiye kuriruhukiramo,Nabonye Impala n’izindi nyamaswa sinamenya ko ziri guhunga ingwe.Nari ndi mu nyamaswa ariko sinamenye ko hari indi nyamaswa iteye ubwoba.
Numvise urusaku rw’ingwe sinabyitaho ngira ngo n’ibitera biri kurya imbuto
Ubwo narebaga inyuma nahise mbona ari ingwe.
Nari nakererewe kuko yari yamaze kwitegura,ubwo yansimbukiraga nafashe amaguru yayo y’imbere ndayijugunya mpita mfata ibuye nyikubita umunwa.
Bari hagati y’urupfu n’ubuzima gusa ntabwo nahagaritse kuyikubitisha ibuye.
Uyu mugabo avuga ko ingwe yamuhaye agahenge ubwo yajyaga kureba ibyana byayo ndetse nawe asigara aho ariko yataye ubwenge yongera kwisanga kwa muganga.