Zambia ikomeje gusaba ubusobanuro ku munyeshuri woherejwe kwiga mu Burusiya akaza kugwa mu ntambara yabuhuje na Ukraine

Leta ya Zambia ikomeje kotsa igitutu ubutegetsi bw’Uburusiya ku munyeshuri wayo waguye mu ntambara yabuhuje na Ukraine mu buryo budasobanutse.

Lemekhani Nyirenda yari umunyeshuri woherejwe kwiga mu Burusiya na Leta ya Zambia gusa aza gufungwa ku bera ibyaha yarezwe nyuma biza gutangazwa ko yaguye mu ntambara yarwanaga muri Ukraine.

Lemekhani yafunzwe azira iki?

Uyu musore ukomoka muri Zambia yaje gufungwa nyuma y’uko ahamwe n’ibyaha byo kugurisha ibiyobyabwenge mu Burusiya nyuma yo kubisanganwa muri kimwe mu bikarito aho yakoreraga ikigo gitwara imizigo y’abantu ariko nyir’ubwite we akavuga ko atari azi ko harimo ibiyobyabwenge.

Inkuru dukesha BBC ikomeza ivuga ko nyuma yaje gufungurwa akoherezwa ku murongo w’imbere mu ngabo zirwanira Uburusiya muri Ukraine aha akaba ari naho yaje gupfira.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Zambiya, Stanley Kakubo atangaza ko Nyirenda yari yarakatiwe igihano cy’imyaka (9) icyenda, Kugeza ubu Leta ya Zambia hamwe n’umuryango wa Nyakwigendera barifuza kumenya niba kurwana intambara yaba yarabikoze ku bushake cyangwa akabikora ku gahato.

Zambia ikomeje gusaba ubusobanuro ku muturage wayo wapfiriye mu ntambara arwanira Uburusiya

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO