Zari Hassan ari mu butembere n’umukunzi we i Dubai

Umugore umenyerewe cyane mu bikorwa by’imyidagaduro ndetse akaba n’umushabitsi mu bikorwa bitandukanye ariwe Zari Hassan yagaragaye aryohewe n’ubuzima ari kumwe n’umukunzi we Shakib aho bagiye i Dubai.
Mu mashusho yagiye ku mbuga nkoranyambaga z’aba bombi abagaragaza baryohewe n’ubuzima i Dubai.
Ubutembere bw’aba bombi ntabwo bwaje bukuraho amakuru y’ibihuha yari amze iminsi avuga ko umubano w’aba bombi wajemo agatotsi nyuma y’aho byavugwaga ko bwana Shakib yari asanzwe afite umukunzi mbere yo guhura na Zari Hassan.
Nyuma y’aya makuru bwana Shakib yahakaniye kure aya makuru avuga ko nubwo byari bimeze gutyo ariko ngo byabaye mu myaka 8 ishize ndetse ahamya ko batigeze bashyingiranwa.
Aba bombi bagaragaye baryohewe n’ubuzima ubwo bari kuri moto i Dubai.