Zari atitije benshi nyuma yo kugura imodoka y’akataraboneka

Zari Hassan, uzwi ku izina rya "Zari the Boss Lady" , yerekanye imodoka yakataraboneka yo mu bwoko bwa G-Wagon aho iriho ibirango (Plaque) by’izina rye.

G-Wagon ije ari imodoka yiyongereye mu zindi modoka z’agaciro Zari atunze.

Magingo aya Zari ni umugore w’abana 5 gusa ubwo yaguraga iyi modoka yagize ati "nkunda uburyo ihindamo,Mwakoze Yas Performance.

Agaciro k’iyi modoka gahagaze amafaranga miliyoni 132 z’amafaranga y’u Rwanda.

Zari Hassan kuri ubu, aba muri Afurika y’Epfo, ni umubyeyi w’abana 5 barimo 2 yabyaranye na Diamond Platnumz, 3 yabyaranye n’uwahoze ari umugabo we witabye Imana.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO