Zari Hassan yongeye kwiyama abakomeje kwiterera mu mata nk’isazi bakivanga mu rukundo rwe n’umukunzi we Shakib Lutaaya

Zari Hassan yongeye gutangazwa na benshi bakomeje kureba ibitabareba bakamwivangira mu buzima binjira mu rkundo rwe n’umukunzi we arusha imyaka 12 y’amavuko ndetse bagakomeza kuvuga ko amufuhira kandi ngo atari umugabo wabo.

Zari Hassan w’imyaka 42 y’amavuko mbere yo gukundana n’umukunzi we Shakib Lutaaya arusha imyaka 12yose yabanje kujya mu rukundo n’abandi bagabo batandukanye ndetse baza gutandukana mu bihe binyuranye dore ubusanzwe ari umubyeyi w’abana 5.

Uyu mugore yakomeje avuga ko nyuma y’igihe noneho ngo yabonye umukunzi yifuza kandi ngo ufite byose nubwo bwose atorohewe na benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bamushinja gufuhira umukunzi we akarenza urugero kandi ngo akirengagiza ko batari mu kigero kimwe.

Uyu mugore yafashe umwanya maze yibutsa abirwa abamushinja gufuhira umukunzi we ko ngo ari umugabo we kandi atari umugabo wabo bityo rero ngo bakwiye gutuza bakabaha amahoro kuko ngo ibyabo bitabareba

Zari yakomeje kubona ubutumwa bwinshi ku mbuga nkoranyambaga bumwibasira ndetse nawe ntabwo yahwemye ahubwo yakomeje kuvuga ko uburyo yitwara ku mukunzi we ngo ari uburenganzira bwe bityo rero ngo bakwiye gutuza.

Uyu mubyeyi w’abana batanu akomeje kwibaza impamvu bantu bamwivangiramu buzima bwe n’umukunzi we.

Uyu mugore avuga ko uko yitwara adashobora kubihindura kandi avuga ko imyitarrire yeyumva imunyuze kuko ngo niko ateye nta numwe ushobora kumuhindurira ibyiyumviro bye ku mukunzi we.

Zari yakomeje avuga ko atagiye kuba umusinzi ahubwo ngo agiye gutangatangisha urukundo aho umukunzi we ari hose haba iburyo n’ibumoso kuko ngo ari icyfuzo cy’umutima we gukunda umukunziwe kandi cyane.

Uyu mugore yasoje avuga ko agiye gukorera umukunziwe buri kimwe kuko ngo ni imyitwarre ikwiye kurangaburi mugore erse wakunze bihamye.











Zari Hassan yongeye kwiyama abakomeje kwiterera mu mata nk’isazi bakivanga mu rukundo rwe n’umukunzi we Shakib Lutaaya

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO