Zelensky akomeje kwanga kumanika amaboko nyuma yo gusezeranya abanya Ukraine kurwana kugeza ku munota wanyuma

Ibitero bikomeye bikomeje kugabwa n’ingabo z’Uburusiya, ndetse ibintu bigeze iwa Ndabaga, hakomeje irasana rikomeye mu mijyi itandukanye harimo Lviv ndetse Zelensky akomeje kuvuga ko adashobora kumanika amaboko ngo ahubwo agomba kurinda Mariupol.

Mu ijoro ryakeye mu mujyi wa Lviv abantu batandatu baraye bitabye imana ndetse umunani barakomereka nkuko byemejwe na Guverineri w’uyu mujyi witwa Makysym Kozytsky ndetse muri aba bapfuye ngo harimo n’umwana muto.

Mu mashusho yaraye afashwe ubwo ingabo z’Uburusiya zarasanaga n’iza Ukraine byagaragayeko imiriro karahabutaka yavuzaga ubuhuha ari nako urufaya rw’amasasu rwari rukomeje kunyuranamo.

Ndetse mu rukerera rwo kuri uyu munsi izindi nzirakarengane 2 zimaje kwitaba imana mu mujyi uherereye mu birometero 40 uturutse ku mupaka wa Polonye kugeza magingo aya Perezida wa Ukraine Zelensky akomeje gutangaza ko bazakomeza guhatana kugeza ku mwuka wa nyuma mu gushaka ukwishyira ukizana by’igihugu cya Ukraine.

Intambara iri hagati y’Uburusiya na Ukraine ikomeje gufata indi ntera ndetse kugeza ubu ibintu birimo kurushaho gukomera nyuma y’uko Leta zunze ubumwe za Amerika zikomeje gushinzwa kwenyegeza umuriro muri iyi ntambara.

Iyi ntambara igiye kumara hafi amezi abiri kuva Uburusiya bushoje intambara yeruye kuri Ukraine ndetse amahanga nayo akomeje kwamagana Uburusiya ari nako abufatira ibihano gusa ibintu bikomeje kudogera mu bijyanye n’ubukungu cyane cyane ibiciro by’ibiribwa ku isoko.

Gusa perezida wa Ukraine Zelensky akomeje guhumuriza abaturage ba Ukraine avuga ko badateze kuva ku izima ngo bamanike amaboko ahubwo ko ngo bagomba kurwanira igihugu cyabo kugeza ku mwuka wa nyuma, Zelensky akomeje gushimwa na bimwe mu bihugu byo mu burengerazuba bw’Isi nyuma yo kwanga kumanikira amaboko igihugu cy’Uburusiya.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO