Zelenskyy arahamagarira ibihugu by’Uburayi gukomanyiriza Uburusiya mu bihe by’ubukonje binjiramo

Zelenskyy arasaba ibihugu by’Uburayi gushyira imbaraga hamwe bakarwanya umugambi w’Uburusiya wo guhanika ibiciro bya gaz mu bihe by’ubukonje binjiramo.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy arasaba ibihugu by’Uburayi byose gukomanyiriza Uburusiya bityo umugambi wabwo ugapfuba.

Mu butumwa yatanze mu ijoro ryakeye yagize ati:" Uburusiya buzazana umugambi mubisha wo gushyiraho amananiza mubihe by’ubukonje ku Burayi, gusa ibyo ntibikwiye kuba impamvu."

Yakomeje avugako Uburusiya bwarashe ibisasu ku miyoboro itanga ingufu z’amashanyarazi n’amazi ya Ukraine gusa ngo myinshi muri yo imaze gusanwa kuburyo abaturage bazabasha kubona amashanyarazi n’ingufu zishyushya mu nzu.

Uburusiya nibwo gihugu cya mbere cyohereza ibikomoka kuri gaz byinshi ku mugabane w’Uburayi aho hafi 40% by’izi ngufu zose aribwo buzitunganya.

Perezida Zelenskyy yakomeje avugako Uburusiya bufite umugambi wo gukora ibishoboka byose ubuzima bugakomeza kuba bubi muri Ukraine n’ibindi bihugu bitavuga rumwe nabwo bwishingikirije gaz bwoherezayo bugahanika ibiciro.

Yakomoje no kubitero by’indege zitagira abaderevu byagabwe n’ingabo z’Uburusiya ku wa mbere bigamije gusenya ibikorwa remezo bitanga amazi n’ingufu aho yavuze ko Uburusiya bwabusabye gukoresha akayabo k’amafaranga angana n’ayahabwa abaturage miliyoni 2,300,000 b’Uburusiya bageze mu zabukuru.

Zelenskyy arasaba Uburayi kugira icyo bukora mu maguru mashya

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO