Zelenskyy nyuma yo kwemererwa ubufasha bw’indege z’intamabara yashize amanga ubwo yari i London avuga ko bazatsinda Uburusiya

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy yongeye gucyeza ibihugu bikomeje kubatera ingabo mu bitugu maze ahamya ko bazatsinda Uburusiya nta kabuza ndetse yaboneyeho ashimira Ubwongereza hamwe n’Ubufaransa kuko yasobanuye ko ibi bihugu bikomeje gutanga ubufasha ku gihugu cye.
Zelensky yatangiyye avuga ko nubwo hari ibyo Ubufaransa butahise bwihutira kwemerera Ukraine ku bufasha yasabaga ariko yakomeje ahamya ko bijyanye n’ibiganiro yagiranye na Emmanuel Macron uyobora iki gihugu ngo byamweretse ko yahinduye imyumvire.
Uyu mugabo kandi yakomeje ashimira cyane igihugu cy’u Bwongereza ku nkunga yakomeje guhabwa n’iki gihugu ndetse Minisitiri w’u Bwongereza nawe yahamije ko bazakomeza gufasha Ukraine igahabwa inkunga y’indege z’intambara ndetse bagafasha n’abasirikare b’iki gihugu guhabwa amahugurwa ajyanye no kuzikoresha.
Nyuma y’ibi byose kandi Perezida Zelenskyy yatangaje ko nta kabuza bazatsinda Uburusiya ndetse ngo bizaba igihamya cy’ubwisanzure n’amahoro arambye.
Perezida wa Ukraine Zelenskyy ku munsi w’ejo yari i London mu gihugu cy’u Bwongereza aho yongeye gutakambira bikomeye Ubwongereza abasaba indege z’intambara ndetse ako kanya yahise abwirwa ko ubufasha bugiye kuboneka kandi hagatangwa n’amasomo ku basirikare b’igihugu cye.