Intambara y’u Burusiya na Ukraine iracyakomeje aho ibisasu bisaga 100 bimaze...
- 29/12/2022 saa 11:07
Sudani y’Epfo yugarijwe nayo ubwayo n’intambara yafashe umwanzuro wo kohereza...
- 29/12/2022 saa 11:03
Nyuma y’iminsi ibiri agiriye uruzinduko muri Amerika, Volodymyr Zelenskyy yatangaje ko bidasubirwaho yiteguye gutsinda intambara ahanganyemo n’u Burusiya.
Kongere ya Leta zunze ubumwe za Amerika yongeye kwemeza inkunga ya miliyari 50 $ yo gufasha Ukraine mu ntambara ihanganyemo n’u Burusiya.
Ni umwanzuro utaravuzweho rumwe n’impande zombi aho bamwe bavugagako ari akayabo k’amafaranga menshi , Ndetse ko ibyiza ari uko impande zombi zasinya amasezerano yo guhosha intambara.
Ni umwanzuro waje kwemezwa nyuma y’iminsi ibiri Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy agiriye uruzinduko muri iki gihugu rukaba n’urwa mbere hanze y’igihugi cye kuva hatangira intambara ibahuza n’u Burusiya.
Nyuma y’uko iyi nkunga yemejwe, Zelenskyy yahise avuga ko ntakabuza yiteguye gutsinda intambara.
Kugeza ubu habarurwa akayabo ka miliyari zisaga 100$ ya Amerika zizatangwa muri Ukraine nk’inkunga, aho 1/2 cyamaze gutangwa.
Intambara ya Ukraine n’u Burusiya iracyakomeje umurindi