Umukobwa wa Nelson Mandela yitabye Imana

Zindzi Mandela-Hlongwane umukobwa w’uwahoze ari perezida wa Afurika y’epfo Nelson Mandela yapfuye ku myaka 59 nk’uko byemejwe na Nelson Mandela Foundation uyu munsi kuwa mbere.

Ikinyamakuru cya leta SABC cyatangaje ko yapfiriye mu bitaro by’i Johanesburg uyu munsi kuwa mbere.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Afurika y’epfo yatangaje ko ibabajwe n’urupfu rwa Zindzi Mandela ambasaderi w’iki gihugu muri Denmark.

Itangazo rya ministeri y’ububanyi n’amahanga y’iki gihugu rivuga ko "bagikusanya amakuru ku rupfu rwe", bagatangaza ibirambuye nyuma.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Naledi Pandor avuga ko Madamu Zindzi atazibukwa gusa nk’umukobwa w’abantu b’intwari, ahubwo "nk’intwari yaharaniye uburenganzira mu bushobozi bwe".

Madamu Zindziswa "Zindzi" ni umukobwa wa Winnie Madikizela-Mandela na Nelson Mandela, yavukiye i Soweto. Kuva mu 2014 yari ambasaderi wa Afurika y’Epfo muri Denmark.


Zindzi Mandela umukobwa wa Nelson Mandela yitabye Imana

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO