Zinedine Zidane agiye gutuma umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bufaransa yeguzwa ku nshingano ze

Inkuru iramutse yandikwa n’ikinyamakuru gikomeyen cyane mu Bufaransa L’Equipe iravuga ko umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cy’u Bufaransa bwana Noel Le Graet ngo agiye gukurwa ku nshingano ze nyuma yo kudaha icyubahiro Zinedine Zidane.
Uyu mugabo yatangaje amagambo ubwo yabazwaga impamvu atahaye akazi Zidane kugirango atoze ikipe y’igihugu y’u Bufaransa nyuma y’uko yari amaze kongerera amasezerano y’imyaka 4 umutoza Deschamps umaranye iyi kipe imyaka 14.
Aho gusubiza iki kibazo neza uyu musaza yasubije ko ibya Ziodane ngo bitamureba ndetse avuga ko yajya gutoza ahandi hose ashatse kuko ndetse niyo amuhamagara ngo ntiyari kumwitaba.
Ibi byarakaje bikomeye abakunzi b’ikipe y’igihugu y’u bufaransa harimo n’abayobozi bakomeye aho byagaragaye ko uyu mugabo ngo asuzuguye cyane Zidane wahesheje iki gihugu igikombe cy’Isi mu mwaka wa 1998.
Nyuma y’aya magambo mabi biravugwa ko kuri uyu munsi ngo hagomba guterana inama yiga kuri uyu mugabo aho ikinyamakuru L’Equipe cyanditse ko uyu musaza agiye kweguzwa ku nshingano yari afite zo kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bufaransa FFF.