Zinedine Zidane ashobora gufungurirwa imiryango mu ikipe ya Chelsea

Amakuru akomeje gucaracara mu bitangazamakuru binyureanye ku mugabane w’i Burayi aravuga ko umunyabigwi Zinedine Zidane ashobora kugirwa umutoza wa Chelsea mu gihe cyose yaba yirukanye bwana Graham Potter ukomeje kugorwa no kubona intsinzi.
Aya makuru yatangiye kuvugwa mu gihe umutoza Graham Potter akomeje kubura umusaruro muri Chelsea nyuma yo kugurirwa abakinnyi batabarika ariko kugeza uyu munsi umunsaruro ukaba ukomeje kuba ingumi aho mu mikino irenga 12 uyu mutoza amaze gutsindamo umukino umwe rukumbi.
Ikinyamakuru gikomeye cyandikirwa mu gihugu cy’u Bwongereza cyitwa Dail Mail cyatangaje ko umutoza urimo guhabwa amahirwe yo kuba yazatoza Chelsea mu gihe Potter yaba asezerewe ngo ni Umufaransa Zinedine Zidane.
Kuri ubu Zinedine Zidane nta kipe afite arimo gutoza icyakora ni umwe mu batoza bakomeye kuko yabashije kwegukana ibikombe bitandukanye muru Real madrid birimo Shampiyona ya Espagne La Liga tutirengagije n’ibikombe bya Champion’s League yahesheje iyi kipe.
Kugeza ubu Chelsea nta cyizere ifite cyo kuba yazakina imikino yo ku mugabane w’i Burayi dore ko ikirwana no kuba yaboneka nibura mu makipe umunani ya mbere ariko bikomeje kwanga.