Zizou yafatanyije na Christopher basubiramo indirimbo ya Se “Soso Mado”

Zizou Ali Pacino ukunze guhuriza hamwe abahanzi bagakorana indirimbo yifashishije Muneza Christopher basubiramo indirimbo yitwa “Ibanga” yakozwe na Se uzwi ku mazina ya Soso Mado.

Indirimbo “Ibanga rizwi na bake” ya Soso Mado yamenyekanye muri za 80. Aba bahanzi mu kuyisubiramo hari ibyo bongeyemo bimeze nko kuyivugurura bijyane n’iki gihe.

Mu mashusho yayo umuhanzi Christopher agerageza kwisanisha n’abantu ba kera uko bari babayeho kuko agaragaramo yambaye imyambaro yari igezweho muri icyo gihe.

Ikindi gitandukanya izi ndirimbo ni uko iyi nshyashya yakozwe na Zizou afatanyije na Christopher igenda gake ugereranyije niyari isanzweho.

Iyi ndirimbo Ibanga isubiyemo yakorewe muri Monster Records hamwe na Producer Knox Beat naho amashusho yo atunganywa na Bagenzi Bernard.

Iyi kandi ni imwe mu ndirimbo zigize album yitwa “5/5 Experience” iri gutunganywa na Zizou.


Zizou wasubiyemo indirimbo ya Se


Christopher ni uku aba agaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo

Ibanga ya Zizou na Christopher

Ibanga ya Soso Mado

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO