Zuchu yahakanye amakuru avuga ko ari mu rukundo na Diamond

Umuhanzikazi Zuhura Othman Soud uzwi ku izina rya Zuchu, yavukiye Zanzibar aza kwimukira Dar es Salaam ku mpamvu z’umuziki. Hari hashize iminsi bivugwa ko uyu muhanzikazi yaba ari mu rukundo na Diamond Platnumz gusa we yatangaje ko aya makuru atari ukuri.

Zuchu aganira na Wasafi Media, yavuze ko amakuru y’uko yaba ari mu rukundo na Diamond ari ibinyoma, kuko umwaka wa 2021 wose yawumaze nta mukunzi afite.

Ati “nta mukunzi mfite, mu by’ukuri maze igihe kinini nta mukunzi mfite. Ni nk’umwaka.”

Uyu muhanzikazi w’imyaka 28, yavutse tariki 22 ugushyingo 1993. Byatangiye kuvugwa ko ari mu rukundo mu mpera z’umwaka ushize aho kuri Noheli hagaragaye amafoto ya Zuchu ari kumwe na Diamond basohotse.

Kuri ubu Zuchu ubarizwa muri Wasafi aherutse no gukorana indirimbo na Diamond Platnumz.

Ubwo nyina wa Zuchu yabazwaga iby’umubano wa Diamond n’umukobwa we yavuze ko nta makuru abifiteho.

Nyuma y’uko atandukanye na Tanasha Donna muri Werurwe nyuma yo kubyarana umwana w’umuhungu, Diamond Platnumz yagiye avugwa mu rukundo n’abakobwa batandukanye ariko bose bikaza kugaragara ko atari byo.


Zuchu akahana ko ari mu rukundo na Diamond Platnumz.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO